Print

Ifoto ya Perezida Nkurunziza yambaye amadarubindi anateruye imbunda ya mashinigani mu ishyamba yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2019 Yasuwe: 19695

Perezida Nkurunziza wo mu ishyaka rya CNDD FDD,yafashe ubutegetsi avuye mu ishyamba ahoy amaze igihe kinini aharanira kuyobora igihugu cy’Uburundi.

Muri iyi foto yagaragayeho perezida Nkurunziza akikijwe n’abandi basirikare b’inyeshyamba babiri,ateruye imbunda ya mashinigani yambaye imyenda ya siporo irimo n’ingofero yari yambaye irebye inyuma nk’abasitari.

Kuva mu 1993 kugeza mu 2005 Nkurunziza yaharaniye gushaka uko yafata ubutegetsi we na bamwe muri bagenzi bayoboranye Uburundi.

Nkurunziza waminuje mu bijyanye na siporo,aherutse yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi nyuma y’aho abaturage b’Uburundi bamwamaganye bamushinja kwikubira ubutegetsi.