Print

Kamonyi: Ikirombe cyagwiriye abantu 3 umwe ahasiga ubuzima babiri barakomereka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2019 Yasuwe: 1795

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu,Nkuko amakuru Pressbox dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’ubuyobozi bw’umurenge n’abaturage.

Amakuru yemeza ko uwapfuye ari umugabo witwa Nsengiyumva Venuste w’imyaka 37 y’amavuko, akaba asize umugore utarabyara (babanaga batarasezerana), mu gihe abakomeretse ari abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Abari bahibereye iyo mpanuka iba bavuga ko byabaye hagati ya saa tatu na saa yine, ubwo abo basore babiri n’umugabo umwe bari bazindutse bacukura amabuye y’agaciro muri icyo kirombe giherereye mu mudugudu wa Gikurubuye mu Kagari ka Mataba, hanyuma ngo kikaza kuneka umwanya muto kigahita kigwa abacukuraga bakirimo imbere.

Umwe mu bahageze bikiba witwa Nzibonera Gilbert yagize, ati: “Binjiye mu kazi kiramanuka bagezemo, kubera ko ari ubucukuzi butujuje ubuziranenge, imvura yaraguye bituma cyoroha, bagezemo rero gihita kibagwaho, ubundi abantu batangira ubutabazi nyuma n’ibimashini bicukura biraza”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi iyo mpanuka yabereyemo yemeje aya makuru, avuga ko habayeho ubutabazi bwihuse nubwo umwe we basanze byamaze kurangira, anaboneraho kugira abantu inama yo kwitwararika no kubahiriza amategeko ku bacukura na ba nyiri ibirombe.

Ati: “Ni ko byagenze koko, twahawe amakuru n’umudugudu mu gitondo. Twifashishije imashini z amakompanyi yandi acukura amabuye, tunafatanya n’abaturage. Icyo kirombe kiremewe, ariko hari igihe hajyamo abitwa abahebyi(abajya kwiba mu birombe bikinze ijoro) turacyakurikirana nyiracyo ntaraboneka”

Yongeraho, ati: “Turakangurira abacukura kujya bubahiriza amategeko, ni ukuvuga uburyo buteganwa n’amategeko mu gucukura, nko gukoresha uburyo bwo kwirinda burimo kujya mu cyobo wambaye ibikurinda no kuba ikirombe kimeze neza nkuko bagiye babihugurirwamo n’inzego zibishinzwe.”

Muri uyu murenge wa Kayenzi haherukaga kumvikana uwaba yahitanywe n’ikirombe mu myaka ibiri ishize.


Comments

Engineer 18 November 2019

Birababaje ariko kandi ibi bintu ntibikwiye. Kuki izi mpanuka zikomeje guhitana abantu kandi hari abantu basobanukiwe nibi bintu batemerewe kujya kubikora??? Birababaje rwose kaminuza yasohoye intiti zabyize none ibibazo mwanze ko zibibafasha ngo ntimwabaha umwanya ngo babigishe! Ibi bintu nabyo bige bibazwa RMB