Print

Nyiri Instagram yihenuye Kuri Nick Minaj

Yanditwe na: Martin Munezero 17 November 2019 Yasuwe: 3045

Nicki Minaj yavuze ko atazongera gukoresha urubuga rwa Instagram kubera ko ubuyobozi bw’uru rubuga ruvuga ko rutazongera kwerekana umubare w’abakunze ifoto cyangwa amashusho y’umuntu maze hashize icyumweru gusa Adam Mosseri umuyobozi wa Instagram yamubwiye ko ashaka yagenda ntacyo bahomba.

“Gukunda amafoto n’amashusho ni bibi kuri twe,Ibyo Nicki Minaj avuga ibyo aribyo byose nashaka agende” Adam umukuru wa Instagram amusubiza ku kuban atazongera gukoresha urubuga rw’amashusho n’amafoto. Nicki Minaj aherutse kuvuga ko agiye guhagarika umuziki ariko abafana ntibamworohera.

Abantu bari gukoresha Instagram batangiye kutabona umubare w’abantu bakunze amafoto cyangwa amashusho baba bashyize ku nkuta zabo kubera ingamba zashyizweho n’ubuyobozi bwa Instagram bashobora gusa kubona ko bo bakunze gusa.