Print

RDC: Umuhanzi Héritier Watanabe yatawe muri yombi azira gukwirakwiza amashusho ari gusambana n’umugore bivugwa ko ari uw’umudepite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2019 Yasuwe: 3749

Muri iki Cyumweru hagati nibwo Watanabe yashyize kuri snapchat amashusho yifashe ari gusambana na Naomi Mbando, umugore w’umudepite wo muri RDC witwa Christian Mbando mu rwego rwo kubatandukanya kandi bafitanye abana 3.

Nyuma y’aya mashusho yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga Watanabe ari gusambana n’umugore w’abandi,uyu muhanzi yatawe muri yombi na polisi kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Ugushyingo 2019.

Amakuru aravuga ko Héritier Watanabe n’uyu mugore bagomba kuburanira mu rukiko rukuru rwa Gombe kuri uyu wa mbere.

Uyu muhanzi yatawe muri yombi nyamara yiteguraga gushyira hanze album ye ya kabiri yise Mi Ange Mi Demon yagombaga gusohoka mu pera z’uyu mwaka


Comments

gatera 18 November 2019

Abashakanye benshi bacana inyuma.Urugero,muli France abagore 30% bemera ko baciye inyuma abagabo babo.Birababaje cyane.Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.