Print

Akazi kacu ni nk’urupfu iyo rugushatse rurakubona-Mashami Vincent

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2019 Yasuwe: 1938

Mashami wahawe ibizamini 3 birimo icyo kubona amanota 4 muri 6 y’imikino 2 ya mbere mu gushaka itike ya CAN 2020,yatsinzwe iyi mikino yombi bituma benshi bibaza ku hazaza h’uyu mutoza w’igihugu.

Mashami Vincent waraye atsinzwe na Cameroon igitego 1-0, yabwiye abanyamakuru ko adafite ubwoba bwo kwirukanwa kuko ngo akazi kabo buri gihe baba biteguye gukomeza cyangwa bagasezererwa.

Yagize ati “Akazi kacu ni nko kuvuga ngo urahunga urupfu.Isaha yose rwagushakira rwakubona waba uri mu buvumo,aho waba uri hose rwagukurayo.Akazi kacu ntabwo tureba cyane mu mpapuro kuko ntizishobora kugukorera akazi,ushobora kuba ufite niyo myaka 5 y’amasezerano n’akazi kakarangira n’umwaka utararangira.

Nagerageje gukora ibyo nari nshinzwe mu bushobozi bwanjye,ubwo ahasigaye n’ah’ababishinzwe gukora izo gahunda zose,bazareba.Ubuzima buzakomeza kuko aha nicaye ndakeka sinjye wa mbere uhicaye si nanjye wa nyuma.”

Mu mezi 3 Mashami Vincent yahawe,yatsinze ibizamini bibiri birimo kugeza Amavubi mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi ndetse ageza u Rwanda mu mikino ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Muri aya mezi 3 Mashami yari yahawe akinnyemo imikino 6 y’amarushanwa, aho atsinze imikino 3, atsindwa 2 undi mukino 1 arawunganya.

Amasezerano ya Mashami Vincent yarangiye,agiye gutegereza icyemezo abakoresha be barimo FERWAFA na MINISPOR bazafata ku hazaza he.


Comments

kavatiri 18 November 2019

Mashami sinakurenga watanze ibyo wari ushoboye gusa ibyo udashoboye hari ababishobora URwanda rwageze kure ritozwa nabazungu.muge mumateka murabibona ndacyeka muri kano karere dufite abakinnyi bakomeye arko ntamutoza dufite.