Print

Harmonize yacyuriwe ubutindi

Yanditwe na: Martin Munezero 18 November 2019 Yasuwe: 2800

Mu minsi ishize Producer Enga yahaye umuhanzi Harmonize icyumweru kimwe cyo kuba yamanuye indirimbo “Uno” yakoreshejemo imirya avuga ko yamwibye. Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzanie no muri Kenya kuva iki kibazo cyatangira byakunze kwandika ko Magix Enga ibi atabikora kugirango akoreshe izina rya Harmonize mu kwamamara.

“Ku batekereza ko ndikwiyamamariza ku izina rya Harmonize baribeshya, ntabwo nkeneye amafaranga yawe kubera ko udashobora no kugura ibitoro by’imwe mu modoka zanjye”. Producer Magix Enga acyurira Harmonize mu butumwa yahise asiba n’ubwo ikinyamakuru Ghafla cyari cyamaze kuyibona.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru byavuzwe n’ibitangazamakuru ko niba Harmonize adasibye indirimbo Uno yakoreshejwemo ubuhanga bwa Magix Enga bishoboka cyane ko azamujyana mu nkiko n’ubwo hari abavuga ko we atigeza avuga ngo yerura ibizakurikira natayisiba.