Print

Ntitwiteguye gutsindwa amatora ngo duhunge –Agathon Rwasa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2019 Yasuwe: 1187

Rwasa Agathon abajijwe n’abanyamakuru niba azongera guhunga nk’uko byagiye bigenda mu myaka ishize iyo amatora yagendaga nabi, yavuze ko atazasubira guhunga ahubwo ko ubu ari guhangana mu matora n’abo batavuga rumwe.

Ati “Kiriya gihe nahungaga abashaka umutwe wanje, ariko ubu amatora tuzayitabira nta kabuza..ntitwiteguye gutsindwa amatora ngo duhunge”

Perezida wa CNL,Rwasa Agathon abajiwe ku bivugwa ko amafaranga akoresha mu ishyaka rye ayahabwa n’abazungu [abakoloni],yavuze ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Uko n’ukubeshya kudafashije…nk’ubu abanyamuryango ba CNL bose aho bava bakagera biyemeje gutanga amafaranga y’amarundi ijana, ntitwifata bisi tukajya ahantu tugakoresha inama n’abanyamuryango”.

Inkuru ya UBM