Print

Umusore yakoze benshi ku mutima kubera gushyingiranwa n’umukunzi we ubana n’ubumuga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2019 Yasuwe: 11647

Nubwo benshi bamaze kwemeza ko urukundo rutakibaho, Rofhiewa Makwarela yahisemo guhinyuza iyi mvugo ashyingiranwa n’uyu mukunzi we ubana n’ubumuga aho yashyize hanze ifoto yakoze benshi ku mutima yicaye iruhande rw’uyu mukunzi we yicaye mu kagare k’abamugaye bose barimo guseka.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye Makwarela yagize ati “byose byatangiye muri 2016,ubu tumaze imyaka 4 turi kumwe.Nashyingiranywe n’iyi roho nziza.”

Abantu barenga 400 bandikiye uyu Rofhiewa Makwarela bamushimira kuba afite urukundo rw’ukuri ndetse bamusabira umugisha ku Mana we n’uyu mufasha we.
Iyi foto yaciye ibintu kuri Twitter, Rofhiewa Makwarela yayishyize hanze kuwa 15 Ugushyingo 2019.

Benshi mu bavuze kuri iyi foto bavuze ko urukundo rutagira umupaka kandi buri muntu wese yakunda akanakundwa atarebewe mu ndorerwamo y’uburanga,ubutunzi,n’ibindi.




Comments

3 May 2020

Bubya buri wese aba afite uwoimana yamugeneye.bazagire urugo ruhire.