Print

Umugabo wari wataye umugore we mu rugo yafatiwe mu kizu kitari cyuzura arimo gusambana n’umugore w’abandi yirutswa mu muhanda yambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 November 2019 Yasuwe: 5753

Umugore we w’isezerano ni we wifatiye umugabo we arimo kumuca inyuma, ngo ni uko ahuruza imbaga ariko insoresore zihururana inkoni zimuha isomo.

Ikinyamakuru dailyadvent gitangaza ko uwitwa Emmanuel wagihaye amakuru n’amafoto atigeze agisobanurira neza agace aya mahano yabereyemo muri Nigeria.

Aya mafoto y’uyu mugabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko uyu mugabo ari isomo yabonye mu gihe abandi banenga uburyo yakubiswe kandi ari uburenganzira bwe bwo gukorana imibonano n’uwo ashaka.

Uyu ati "Uku ni ihohoterwa, kuki umugabo ari we bakwijwe imishwaro yambaye ubusa wenyine, abanya Nigeria baracyafite urugendo rurerure mu mitekerereze".

Uyu na we ati "Kuki nabuza umugabo wanjye kwishimisha uko abishaka, Abanyafurika baracyafite ubuturage cyane".

Igihu cya Nigeria kiza mu bya mbere muri Afurika bigaragaramo ibikorwa byinshi by’uburaya.


Comments

19 November 2019

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa. Kubera ko abantu batuye isi basuzugura amategeko y’Imana.


musaza 19 November 2019

uburenganzira bwe bwo gukora ibikorwa Imana yabujije?
kumukubita no kumushyira ku karubanda nabyo si buiza. isi ntiteikiriye