Print

Urukiko rwabwiwe ko Umwongerezakazi yapfuye bitunguranye ari gutera akabariro n’umusore bari babonanye bwa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2019 Yasuwe: 6518

Grace Millane yapfuye mu ijoro ryo kuwa 01 Ukuboza mu mwaka ushize,bucya yizihiza isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko, mu gihe yari mu ruzinduko mu mu mujyi wa Auckland, muri New Zealand.

Umugabo w’imyaka 27 ushinjwa urupfu rw’uyu mukobwa, izina rye ritatangajwe kubera impamvu z’umutekano, arahakana ibyo ashinjwa ko ariwe yamwishe.

Abamwunganira mu mategeko babwiye urukiko rukuru rwa Auckland ko uyu mukobwa Millane wakomokaga Essex mu Bwongereza, yapfuye bitunguranye abanje kuraba mu gihe yari muri iyo mibonano mpuzabitsina ko atari ubwicanyi yakorewe.

Urukiko rwabwiwe ko abo bantu babiri bamenyanye biciye ku rubuga nkoranyambaga rwo gushakiraho abakunzi rwitwa Tinder.

Grace Millane yarangije muri kaminuza ya Lincoln graduate ndetse yerekeje muri New Zealand guhura n’uyu musore ari wenyine.

Ron Mansfield uburanira uyu mugabo yabwiye abacamanza ati: "Niba aba bantu barahuje ibitsina biciye mu bwumvikane hanyuma bikagenda nabi, nta n’umwe ubishatse, ubwo s’ubwicanyi.Uko niko byagenze, nk’uko ushinjwa abivuga, muzasanga ariko byagenze.

Uyu mwunganizi yavuze ko umuntu adahita araba ngo apfe mu gihe hakozwe imibonano mpuzabitsina yumvikanweho gusa yemeje ko ngo igihe abantu batamenyeranye bateye akabariro banyoye inzoga nyinshi bishobora kuviramo umwe gupfa.

Uyu mugabo ushinjwa kwica Millane yemeye ko yahise ashyira umurambo we mu gikapu ajya kuwushyingura mu ibanga mu misozi y’ahitwa Waitākere, hanze y’umujyi wa Auckland.

Yabwiye polisi ko yabitewe n’ubwoba nyuma yo kubona uyu mukunzi we yapfuye.

Umwunganizi Mansfield yabwiye abacamanza ati: "Afite kuba yarakoze ibyo atatekerejeho,atinya ko nta n’umwe wari kwemera ibyo yari kuvuga".

Abaregwa bavuga ko nyakwigendera nta bikomere yari afite, uretse ibyo yagize mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kandi n’abaturanyi ntacyo bigeze bumva cyerekana ko haba harabaye ubushyamirane hagati yabo.

Bwana Mansfield yongeraho y’uko nta bushake afite bwo gushaka gushinja cyangwa kwambika isura mbi nyakwigendera Millane.

Muganga Fintan Garavan wapimye Millane yavuze ko nta bikomere byerekana ko haba harabaye intambara hagati yabo.

Inkuru ya BBC