Print

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza bimwe mu bihugu by’Afurika n’ibihugu 20 bikize ku isi

Yanditwe na: Martin Munezero 19 November 2019 Yasuwe: 2150

Iyi nama y’iminsi ibiri (guhera tariki 18 kugeza 19 Ugushyingo) yatangiye irebera hamwe imishinga y’ingenzi yavutse kubera ubwo bufatanye bw’ibihugu bikize na Afurika.

U Rwanda rurahabwa umwanya wo kwerekana ubufatanye bwarwo n’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen na Siemens.

Biteganyijwe kandi ko Chancelière w’u Budage, Angela Merkel agirana ibiganiro n’ibiugu byitabiriye haganirwa ku bufatanye na Afurika.

Inama nk’iyi yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye birimo Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

Ishoramari ry’abanyamahanga ku rwego rw’isi ryasubiye inyuma ho 13 % mu 2018, nyamara ishoramari ry’abanyamahanga muri Afurika ryiyongereyeho 11 % muri uwo mwaka rigera kuri miliyari 46 z’amadolari ya Amerika.

Mu bihugu bya Afurika bifitanye ubufatanye n’ibihugu 20 bikize, Ishoramari ry’abanyamahanga ryageze kuri miliyari 21 z’amadolari, bivuze 46 % by’ishoramari mvamahanga ryose ryaje kuri uwo mugabane.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abashoramari baturutse mu Budage bakomeje kwiyongera. Imibare ya Guverinoma igaragaza ko guhera mu 2000 kugeza muri Nzeri 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kimaze kwandika imishinga 17 y’ishoramari ry’Abadage ifite agaciro ka miliyoni 257 z’amadolari mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubucukuzi, serivisi, ubwubatsi, gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’inganda.