Print

Kigali: Abaganga babiri batawe muri yombi bazira gutera ikinya umurwayi agahita apfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2019 Yasuwe: 8806

Aba baganga batawe muri yombi nyuma y’aho umurwayi witwa Mukamurenzi Rosette wari Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi akora nk’Umuyobozi w’Ibiro by’Umunyamabanga uhoraho. Yitabye Imana nyuma yo kumutera ikinya bagiye kubaga mu nda.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari ukuri,ashimangira ko abantu bashinzwe kurengera ubuzima bakwiye guhora bitwararitse ku makosa kuko ashobora gutera ibyago.

Ati “Bakwiye kwirinda uburanganre, bakarangwa no gushishoza hamwe no gukurikiza amabwiriza mu gihe babungabunga ubuzima bw’ababagana kuko amagara arasesekara ntayorwa.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Baho, Dr Thomas Iyakaremye, yabwiye IGIHE ko urupfu rwa Mukamurenzi rwababaje ndetse ko bihanganishije umuryango we.

Ati “Buriya iyo umuntu apfuye buri gihe cyane cyane twe dukora kwa muganga, ni ikintu kibabaje cyane ni yo yaba ari indwara imwishe. Turihanganisha umuryango we, twaravuganye tubabwira uko byagenze.”

Yasobanuye ko “mu by’ukuri nta makosa twavuga ngo itsinda ryari riri kumuvura ryakoze” ahubwo ko ari ikijya bibaho ko umurwayi 1/1000 ashobora kwitaba Imana ari kuvurwa ari nayo mpamvu mbere abaganga babanza kumusobanurira ibigiye kumukorerwa byose.

Ati “Iyo umuntu agiye kuvurwa muganga amusobanurira ati hari ingaruka izi n’izi uburyo tugiye kukuvuramo bushobora kugira cyangwa nyuma yo kuvurwa ushobora kugira ikibazo iki n’iki nubwo indwara yaba yakize. Niba ugiye kubagwa bakakubwira bati ushobora kuva, niba ugiye guterwa ikinya bakakubwira bati ushobora kugiterwa ntukanguke cyangwa kikaba cyagutwara ubuzima.”

Amategeko asobanura ko iyo umuntu yishe undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Comments

20 November 2019

Twe turababye kuburyo udashobora kumva gusa RIB ikore akazi kayo


Niragire AmaniJean Paul 20 November 2019

Bavandimwe mwanditse iyi nkuru mwe murabivuga nyine nk’Abanyamakuru ntimushobora kumva twe umuryango wa Mukamutenzi Rosette uko tumeze nuko tumerewe kereka mufashe nkumwanya mukabitekerezaho gusa turababaye cne kdi birenze ubwenge bwacu Gusa Rosette Imana imwakire mu bayo