Print

Cristiano Ronaldo yateje impaka ndende kubera ibyo yatangaje ko yari kugeraho iyo akinira Brazil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2019 Yasuwe: 4999

Ronaldo yabwiye uyu myugariro Danilo ko iyaza gukinira igihugu cya Brazil,yari kugifasha gutwara ibikombe by’isi 5 byiyongera ku bindi 5 ifite kugeza ubu aho ari nacyo gihugu gifite ibikombe by’isi byinshi.

Danilo yabwiye ikinyamakuru Football ati “Namumenye ubwo twakinanaga muri Real Madrid ndetse nishimiye ko turi kumwe muri Juventus.Uretse kuba afite ubuhanga bwinshi,Ronaldo akunda kwita ku busobanuro bw’ibyo yagezeho.

Yigeze kumbwira ko iyo aza kuba yarakiniye Brazil gutwara ibindi bikombe by’isi 5.

Nyuma y’umwaka wa 2002,Brazil yasezerewe muri ¼ cy’igikombe cy’isi inshuro 3 hanyuma iba iya 4 mu gikombe cy’isi cya 2014 yakiriye.

Brazil iheruka igikombe cy’isi 2002 yatwaye ibifashijwemo n’abarimo Ronaldo na Rivaldo gusa nyuma yo gusezera kw’aba bakinnyi iki gihugu cyasubiye inyuma cyane.

Aya magambo ya Cristiano Ronaldo yatumye benshi bajya impaka cyane bavuga ko Atari guhesha iki gihugu ibi bikombe by’isi 5 abandi bemeza ko yari gufatanya n’abakinnyi bakomeye Brazil ihorana bakabyegukana.

Ronaldo yafashije Portugal idakanganye kwegukana Euro 2016 ndetse ahesha iki gihugu igikombe cya UEFA Nations League.