Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Rugalika mu Karere ka Kamonyi

Yanditwe na: Ubwanditsi 15 November 2019 Yasuwe: 60

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa mbere taliki 25/11/2019 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa wa Muvunyi Andre uherereye mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugalika, Akagali ka Sheli, Umudugudu wa Kagangayire kugira ngo harangizwe urubanza Muvunyi Andre yatsinzwemo na Nyiransengimana Alphonsine.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igedanwa ya Me Rumamfura M. Lionceau: 0788581602/0737804155.