Print

Umugore utwite yishwe n’imbwa ubwo habaga umuhigo

Yanditwe na: Martin Munezero 20 November 2019 Yasuwe: 2553

Umurambo w’uwo mugore w’imyaka 29 y’amavuko, wari uri gutemberana n’imbwa ze na we, wasanzwe hafi y’umujyi wa Villers-CotterĂȘts.

Yapfuye nyuma "yo kurumwa cyane n’imbwa ku maguru n’amaboko ndetse no ku mutwe", nkuko bivugwa n’umushinjacyaha Frederic Trinh.

Ibizamini biri gukorwa ku mbwa 93 mu kugerageza kumenya imbwa zagize uruhare muri icyo gitero.

Imbwa eshanu z’uwo mugore nazo ziri mu zirigukorwaho ibizamini.

Ikizamini cyo kwa muganga cyakorewe ku murambo w’uwo mugore kigaragaza ko yarumwe n’imbwa mu mutwe, ku gihimba no ku maboko. Polisi yavuze ko yatangiye iperereza ku iyicwa ry’umuntu.

Nkuko bitangazwa n’ibiro by’umushinjacyaha, uwo mugore yahamagaye umugabo we kuri telefone amumenyeshako ahangayikishijwe nuko itsinda ry’imbwa zendaga kumugabaho igitero.

Amakuru avuga ko umugabo we yaje kubona umurambo we, mu gukurikirana ukuniha kw’imbwa mu kababaro ko kubura nyirabuja.

Iryo tsinda ry’imbwa ryahigaga inyamaswa ijya kumera nk’impara - izwi nka ’deer’ mu Cyongereza, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Courrier Picard cyo mu Bufaransa.

Umukinnyi wa filime Brigitte Bardot, perezida w’ikigo cyita ku mibereho myiza y’inyamaswa, yasabye abategetsi b’Ubufaransa guhita aka kanya bahagarika "impushya zose zo guhiga muri uyu mwaka [w’ubuhihi]".

Ishyirahamwe ry’abahigi bo mu Bufaransa ryasohoye itangazo rivuga ko nta gihamya ihari "yemeza ko imbwa z’impigi zagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugore".