Print

Twipanze neza kugira ngo dusubize inyuma igitero aho cyaturuka hose -Visi perezida w’u Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 5937

Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko igitero cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu ntara ya Cibitoke cyaturutse mu Rwanda aboneraho kwemeza ko igihugu cye cyiteguye gusubizayo igitero cyose aho cyaturuka hose kuko imipaka yabo yose icunzwe neza.

Yagize ati "Icyo twavuga nuko icyo gitero cyabaye nk’uko mwabyumvise, twebwe tukaba twipanze neza kugira ngo igitero cyose cyaza kiva aho kivuye hose dushobore kugisubiza inyuma nta ngorane. Icyo cyarabaye rero mu ijoro ry’itariki 16 kandi ibintu byifashe neza mu gihugu cyacu cy’u Burundi.

Ubwo yabazwaga ku cyo bagiye gukora kugira ngo barinde ubusugire bw’igihugu cyabo,Sindimwo yavuze ko bagiye gukaza umutekano ku mipaka no hagati y’igihugu kugira ngo abanzi b’Uburundi badakomeza kubarunguruka.

Ati "Twe nta bwoba dufite, kuko imbibi z’igihugu cyacu zirinzwe n’ingabo z’u Burundi, ku buryo uwo ari we wese watekereza kuduca mu rihumye bitakunda.

Kandi noneho mu minsi iri imbere tugiye gukomeza kurinda umutekano ku mbibi ndetse no mu gihugu hagati kuko muzi ko muri ibi bihe ari ibihe abagizi ba nabi cyangwa abadakunda u Burundi bakunda gufatiraho kugirango badurumbanye umutekano n’amahoro mu gihugu cyacu cy’u Burundi.”

Abajijwe niba koko iki gitero giherutse kugabwa muri Mabayi cyaba cyaragabwe n’abantu baturutse mu Rwanda nkuko RTNB yabyemeje, yavuze ko hari gukorwa iperereza ryimbitse ku bari inyuma yacyo gusa ntiyatangaje umubare w’abahitanywe n’iki gitero

Ati: “Kuri uyu munsi ntitwababwira uko byifashe tukaba turindiriye ko iperereza rirangira hanyuma tukazatangaza ku mugaragaro uko byifashe.”

Leta y’u Rwanda yahakanye iby’iki gitero u Burundi buyitirira ivuga ko amakuru nk’ayo adafite ishingiro ntacyo bayavugaho.

U Burundi burashinjwa kunanirwa guhashya umutwe w’Abarundi wa RED TABARA uri mu mashyamba ya RDC uri kubuhungabanyiriza umutekano barangiza bakabishinja u Rwanda.