Print

Umu slay Queen yarize arahogora ubwo yasabaga umuhanzi Eddy Kenzo ko babana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 5091

Uyu mu slay queen yafashe Eddy Kenzo aramukomeza ubwo yari I Dubai mu gitaramo cya One Africa Music Fest,cyahuriyemo ibyamamare bikomeye kuri uyu mugabane birimo na The Ben.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Kenzo ari guhoza uyu mu slay queen wifuzaga ko bagumana akamufata akanga kumurekura.

Mu majwi yumvikanye muri aya mashusho,Eddy Kenzo yasabaga uyu mukobwa gufata indege bakajyana muri Uganda niba koko yamukunze yifuza ko bagumana.

Eddy Kenzo nta mukunzi agira nyuma y’aho umugore we Rema Namakula amutaye akisangira umuganga we wamuvuraga akanamugira inama ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere.