Uyu muhanzikazi uhagaze neza mu ndirimbo Sweet Sensation aherutse gukorana na Orezi, yabwiye Radio yo muri Uganda ko nta mugabo wo muri Uganda uramwemeza ariyo mpamvu akiri wenyine.
Yagize ati “Nta mukunzi mfite kuko muri iki gihugu ntarabona umugabo unkora ku mutima.Reka ibyo bihuha tubihagarike.”
Hamaze iminsi ibihuha bivugwa ko Sheebah yaba ari mu rukundo n’umwe mu bayobozi be muri TNS witwa Jeff gusa uyu muhanzikazi yabihakanye avuga ko nta mugabo wo muri Uganda yakundana nawe.