Print

Sheebah Karungi yavuze impamvu atagira umusore bakundana kandi benshi baba bamushaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 3444

Uyu muhanzikazi uhagaze neza mu ndirimbo Sweet Sensation aherutse gukorana na Orezi, yabwiye Radio yo muri Uganda ko nta mugabo wo muri Uganda uramwemeza ariyo mpamvu akiri wenyine.

Yagize ati “Nta mukunzi mfite kuko muri iki gihugu ntarabona umugabo unkora ku mutima.Reka ibyo bihuha tubihagarike.”

Hamaze iminsi ibihuha bivugwa ko Sheebah yaba ari mu rukundo n’umwe mu bayobozi be muri TNS witwa Jeff gusa uyu muhanzikazi yabihakanye avuga ko nta mugabo wo muri Uganda yakundana nawe.