Print

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyibasiye cyane rutahizamu Cristiano Ronaldo kimugira ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 4051

Mundo Deportivo yagereranyije Messi na Ronaldo ivuga ko Ronaldo atigeze atsinda ibitego byinshi amakipe ari mu myanya 50 ya mbere ku isi ariyo mpamvu ibitego 99 yatsindiye Portugal utabigereranya na 70 Messi yatsindiye Argentina kuko ngo we yatsinze ibigugu gusa.

Mundo Deportivo yagize iti “ Ronaldo amaze gutsinda ibitego 99 ariko 28 bingana na 29 ku ijana nibyo gusa yatsinze amakipe ari mu myanya 50 ya mbere ku isi ariko Messi we amaze gutsinda 70 birimo 57 [82%] yatsinze amakipe ari mu myanya 50 ya mbere ku isi.”

Iki kinyamakuru kibogamira kuri FC Barcelona cyavuze ko Messi ariwe rutahizamu utinyitse cyane ndetse ngo nawe iyo aza kuba ari ku mugabane w’I Burayi aba arusha Cristiano Ronaldo ibitego byinshi.

Ronaldo ategereje umwaka utaha kugira ngo arebe ko yatsinda igitego cya 100 cyangwa se arenze ibitego 106 ace agahigo ka Ali Daei k’umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu kurusha abandi.

Mu mikino 43 Ronaldo aheruka gukinira Portugal,yatsinzemo ibitego 44 mu gihe ibitego 55 bye bya mbere yabitsinze mu mikino 122 gusa.