Print

Burera:Abagabo 3 barashwe bavuye muri Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 20 November 2019 Yasuwe: 7588

Byabereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, abo bagabo batatu ni abo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera , bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Hari mu masaha ya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe mu museso wo kuri uyu wa Gatatu, itsinda ry’abantu binjiye baturuka muri Uganda bikoreye imifuka ipakiyemo kanyanga, inzego z’umutekano zibahagaritse barazirwanya zibarasamo batatu barakomereka, abandi baratoroka.

Ni itsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amabuye, ari nabyo bashakaga gukoresha barwanya abashinzwe umutekano, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Amani Wilson.

Ati “Ahagana saa kumi zishyira saa kumi n’imwe nibwo abantu bari bikoreye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga bageragezaga kubyinjiza barwanyije inzego z’umutekano kuko bari bafite imihoro n’amabuye, aho banayateye umusirikare umwe agakomereka ariko bidakabije. Barashemo batatu barakomereka, abandi baratoroka kuko ngo bageraga nko ku icumi.”

Mwambutsa yavuze ko abo bantu bari bikoreye litilo 116 za Kanyanga. Yasabye abaturage kwicungira umutekano batanga amakuru ku muntu wese babonye batamuzi, anabasaba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.


Comments

sezibera 21 November 2019

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.