Print

Reba abakinnyi 5 Jose Mourinho yatangaje yifuza gusinyisha ku ikubitiro muri Tottenham[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 November 2019 Yasuwe: 6891

Mourinho yatangarije ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru ko Mauricio Pochettino yasimbuye nyuma yo kwirukanwa ku munsi w’ejo yari yaragerageje gushaka abakinnyi bafite impano ariko ko nawe hari abakinnyi 5 akeneye kuzahita asinyisha ku ikubitiro muri Mutarama ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguwe ku mugabane w’Uburayi.

Nemanja Matic

Uyu ni umunya-Serbia ukina hagati muri Manchester United Jose Mourinho avuga ko yamufashije muri Chelsea ubwo yayitozaga akanayihesha igikombe cya Premier League muri 2015. Aba bombi baje no kwimukana muri Manchester United nabwo avuga ko yamufashije gukomeza hagati mu kibuga cy’izi kipe zombi.

Zlatan Ibrahimovic

Uyu munya Suwede aherutse gitandukana na La Galaxy yakinagamo nyuma yo kuva muri Manchester United yakiniraga atozwa na Mourinho nawe ari mu bifuzwa nawe b’ibanze ngo bongere bafatanye kuzamura izina rya Tottenham nyuma y’aho bombi batandukaniye na Manchester United.

Ibrahimovic kandi ngo azaba yitezweho kuziba icyuho cya Hary Kane ukunze kurangwa n’imvune akabura umusimbura, iyi ikaba ishobora no kuba impamvu y’umusaruro mubi w’iyi kipe muri aya mezi.

Paulo Dybala

Dybala ni umunya-Argentina ukinira Juventus, nawe akaba yifuzwa na Mourinho ngo azaze kuziba icyuho cya Dele Alli na Eriksen batameze neza mu kibuga muri ibi bihe, no gutanga umusanzu mu busatirizi bwa Tottenham buyobowe na Hary Kane.

Bruno Fernandez

Uyu nawe ni umusore ukinira Sporting Lisbon yo muri Portugal, nawe akaba ashobora kuzatangwaho miliyoni 65 z’amayero nk’uko iyi kipe ye yatangaje ko ari yo imwifuzamo.

Nathan Ake

Mourinho ntiyibagiwe no mu burinzi bwa Tottenham agiye gutoza kuko yahise abona ko uyu myugariro w’imyaka 24 y’amavuko ukinira AFC Bournemouth ashobora kubukomeza.