Print

RDC: Wa mukecuru w’imyaka 83 ucyigisha kubera kwimwa ikiruhuko cy’izabukuru yahuye na Minisitiri amusaba ikintu gikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 November 2019 Yasuwe: 7377

Madamu Lukoki w’imyaka 83 arakigisha mu ishuri ribanza rya Mushi muri Kinshasa mu gihe imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 65 muri iki gihugu.

Muri iki cyumweru umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru, yaherekeje uyu mwarimukazi agiye gutanga isomo kugira ngo yibonere uko yigisha, nyuma yatumijweho na minisitiri ngo baganire.

Minisitiri Mudimbu avuga ko yamutumije ngo baganire ku byo leta imufitiye bijyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru.

Madamu Lukoki yari yabwiye BBC ko akomeje kwigisha mu gihe agitegereje ibirarane by’umushahara n’ibyo leta imufitiye kugira ngo ajye kuruhuka.

Kongwaka Litela Yvonne, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mushi yigishaho, yari yabwiye BBC ko ikibazo cy’uwo mwarimukazi kizwi n’ubuyobozi, nubwo ntacyo kirakorwaho.

Yagize ati: "Namaze gutanga muri leta izina ry’uyu mubyeyi buri gihe nsaba ko ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, uyu mubyeyi yatangiye gukora mbere yuko nanjye ubwanjye mvuka.

Kandi akomeje gukorana nanjye, ni ibintu bibabaje cyane, ni byo yigisha neza, [ariko] ugereranyije n’imyaka ye agomba kuruhutswa. Ndasaba abayobozi bacu kureba uburyo baruhutsa uyu mubyeyi".

Minisitiri Mudimu ubu yagize ati: "Ibyifuzo bye byatumye dutangira no kureba ku bandi barimu bose mu gihugu bageze igihe cy’ikiruhuko cy’izabukuru ngo tubahe ibyo bagenewe".

Mudimbu yavuze ko mu gushimira uyu mukecuru yategetse ko ashyirwa mu kiruhuko ariko agakomeza guhembwa buri kwezi kugeza ibyo leta imufitiye byose abihawe.

Madamu Lukoki yatangaje ko yishimiye gutumizwa na minisitiri bakaganira kandi yizeye ko ibyo agomba guhabwa ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru ubu bizihuta kumugeraho.

Ati: "Ntabwo nshaka gukomeza kwigisha. Ndasaba inzu ikwiriye yo kubamo kuko ntaho kuba ngira hanjye nubwo bwose nakoreye leta iyi myaka yose".