Print

Ethiopian Airlines yavuze ko wa mugabo wabwiye abagenzi ko agiye guturitsa igisasu yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2019 Yasuwe: 2492

Iri tangazo rivuga ko "indege nimero ET817 yari mu rugendo iva Addis Ababa ijya i Bujumbura na Kigali yavuze ko umwe mu bagenzi yafashwe n’ishavu risa nko gusara, agatera ubwoba abantu avuga ko afite igisasu indege irimo kugwa i Bujumbura."

Ethiopian Airlines yavuze ko iyo ndege yageze ku kibuga cy’indege nta kibazo,abagenzi bavamo bisanzwe, hanyuma polisi ifata uwo mugenzi witwaye nabi.Uyu mugenzi yashinjwe icyaha cyo "kwisaza indege iri mu kirere".

Iyi kompanyi yasoje itangazo ivuga ko iyo ndege n’abayikoramo yakomeje urugendo rwayo nk’uko rwari rwateguwe,ishimira abayikoramo hamwe n’abakora ku kibuga cy’indege cya Bujumbura uko babyitwayemo.

Amakuru umugenzi wari muri iyi ndege yahaye BBC nuko uwo mugabo yateye ubwoba abayirimo akavuga ko afite ibiturika kandi agiye guturitsa iyo ndege.