Print

Khalifan yavuze ku rukundo ruri kugurumana hagati ye na Marina ushobora no kuba umugore we

Yanditwe na: Martin Munezero 22 November 2019 Yasuwe: 3254

Ejo kuwa Kane nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho y’umuraperi Khalfan ari muri radio Flash, avuga ko akundana n’umuhanzikazi Marina, benshi bakaba barabifashe nk’aho ari ikinyoma.

Khalfan yemereye Isimbi dukesha iyi nkuru ko akundana na Marina Deborah n’ubwo urukundo rwabo rutarashinga imizi cyane.

Yagize ati“Sinzi uko abantu babyumva cyangwa babifata, ariko njyewe na Marina turakundana kandi mbona bifite icyerekezo kizima.”

Avuga ko yatangiye gukunda Marina bakimara gukorana indirimbo Too Much ya Jay Polly, bigenda bizamuka.

Yagize ati“Agisohora Byaraye Bibaye, tugakorana Too Much nibwo natangiye kumukunda, ikintu namukundiye, nasanze icyo Arusha abandi bakobwa ni umuntu utajya uca ku ruhande iyo wamukoreshereje arabikubwira, ntabwo ari ba bakobwa bahisha avugira aho.”

Akomeza avuga ko wenda atakwemeza ko bakundana nk’umugore n’umugabo ariko yemeza ko ibyo abona uyu munsi bishobora kuzarangira babanye.

Yagize ati“Turakundana, wenda sinavuga ko ari urukundo nk’urw’umugore n’umugabo ariko uko mbibona bishobora kuzarangira tubanye. Iyo ndebye umubano dufitanye mba mbona bishoboka cyane ko yazambera umugore.”

Khalfan yavuze ko mu bakobwa bose yabonye Marina ari we yabonye yujuje ibisabwa by’umukobwa yakundana kuva muri 2016 yamubona, ngo kandi yizeye ko urukundo rwabo ruzavamo ikintu gifatika.


Comments

MOSES 22 November 2019

IBYO NI UKWIKINA KERETSE IYO BIVUGWA NA MARINA UBWE