Print

Zimbabwe: Inama y’abaminisitiri yateranye igamije guhindura amazina y’imihanda ikitirirwa perezida Mnangagwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2019 Yasuwe: 2510

Ikinyamakuru cya leta Herald kivuga ko "izi mpinduka zigamije ahanini guha icyubahiro intwari z’igihugu, hamwe n’intwari zo mu karere"

Mu bandi bazitirirwa imihanda imwe n’imwe muri Zimbabwe harimo bwana Sir Seretse Khama wahoze ari perezida wa Botswana, Jomo Kenyatta wari uwa Kenya na Patrice Lumumba wo muri Congo.

Ikinyamakuru Herald gisubiramo amagambo ya minisitiri ushinzwe itangazamakuru Mangaliso Ndlovu ko "buri sosiyete yarebweho mu muco wayo n’amateka yayo muri iki gikorwa".

Amazina menshi y’imihanda arasimbura amazina yo mu gihe cy’ubukoloni.

Mu mujyi ya Harare, Bulawayo, Kwekwe, Chinhoyi, Gweru, Chipinge, Bindura, Mutare, Chegutu na Masvingo hagiye hari umuhanda ugiye guhindurirwa izina ukitwa ’Emmerson Dambudzo road’.

Mu mihanda igiye guhindurirwa amazina ntawahawe izina rya Robert Mugabe wayoboye iki gihugu imyaka irenga 30 agahirikwa ku gitutu cy’abaturage agasimburwa na Mnangagwa wahoze amwungirije.

Nick Mangwana, umunyamabanga uhoraho muri iriya minisiteri, yatangaje kuri Twitter amwe muri ayo mazina.

Kuri Twitter, bamwe mu banya Zimbabwe bababajwe bikomeye n’ibyakozwe n’aba baminisitiri bananiwe kwiga ku bihangayikishije igihugu bakajya kwirirwa bahindura amazina y’imihanda.


Imwe mu mihanda yahinduriwe amazina

Inkuru ya BBC