Print

Umupasiteri wo muri Eswatini yakubiswe n’abafana nyuma yo gusengera ikipe y’igihugu bakayitsinda ibitego bine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2019 Yasuwe: 2290

Uyu mupasiteri wo muri eSwatini yakoze agashya ubwo umusifuzi wasifuraga umukino w’iki gihugu na Senegal mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021,yawhagarikaga kubera imvura yarimo inkuba n’imirabyo yarangiza akajya gusengera izina ry’igihugu cye.

Ubwo umusifuzi yahamagaraga abakinnyi ngo bagaruke mu kibuga Senegal yesuye eSwatini ibitego 4-1 bituma abafana b’iki gihugu cyari cyakiriye barakara baramukubita karahava.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko ibitego byose byinjiriye mu izamu uyu mupasiteri yasengeyemo.




Comments

mazina 22 November 2019

Nyine tujye tumenya ko pastors baba bateka imitwe.Mutabahe amafaranga ntabo mwakongera kubona. Abaroma 16:18 havuga ko nubwo biyita "abakozi b’imana",ahubwo ni abakozi b’inda zabo.Ngo bakoresha akarimi keza kugirango barye amafaranga y’abantu.Ntabwo Imana yivanga mu mupira.Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu bose.Iyo ukora ibyo Imana itubuza,ntabwo yumva amasengesho yawe.Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane.