Print

Maurizio Sarri yishongoye kuri Cristiano Ronaldo uherutse kwitwara nabi amusimbuje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2019 Yasuwe: 4204

Maurizio Sarri washwanye na Ronaldo mbere y’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga,yabwiye abanyamakuru ko nta gahunda yo guhura n’uyu rutahizamu ngo bakemure aka gatotsi kaje hagati yabo.

Yagize ati “Ntabwo ari ngombwa ko niyunga na Cristiano Ronaldo.Abakinnyi bamwe bagomba gusigara kugira ngo baruhuke.

Sarri yatangaje ko Ronaldo atazagaragara mu mukino wo muri iki cyumweru bazahuramo na Atalanta kubera ko ngo agifite ikibazo.

Yagize ati “Ikibazo nuko kuwa Kabiri yatubwiye ko atameze neza.Intego yacu niyo kumugarura ku mukino wa Champions League.Ndemeza ku kigero cya 99 ku ijana ko ejo atazakina.”