Print

Kylian Mbappe ari kurwanirwa n’amakipe atandukanye y’ibigugu ku mugabane w’Uburayi ku kayabo k’amayero

Yanditwe na: Martin Munezero 22 November 2019 Yasuwe: 4529

Juventtus ibinyujije mu kiswe “Operation Mbappe.”nk’uko ibinyamakuru byo mu Butaliyani birimo ‘Tuttosport’ byatangiye kubyandika irashaka guhanganira Kylian Mbappe n’andi makipe atandukanye arimo Real Madrid na FC Barcelona zamaze gutangaza ko nazo zimukeneye.

Juventus ivuga ko izagerageza kumvisha Mbappe uburyo agomba kujya I Turin kurusha uko yajya I Madrid nk’uko hari amahirwe menshi yo kuba yamubura akigira muri Real Madrid yamaze no gutangaza ko yiteguye kumutakazaho akayabo ka miliyoni 342 z’amayero.

Kylian Mbappe kuri ubu ugifite amasezerano ya Paris Saint-Germain azageza muri 2022 avuga ko nta gahunda afite yo kuzayongera muri iyi kipe n’ubwo yo yifuza kuyongeza kugera muri 2024.

Juventus ishaka uyu Mbappe isanzwe ifite Cristano Ronaldo wenda kuzuza imyaka 35 ikaba ivuga ko ashaje ari nayo mpamvu ikeneye undi Ronaldo muto [Mbappe] nk’uko perezida wayo Paolo Aicari yabitangarije itangazamakuru.

Aganira na Tuttosport yagize ati “icyatubera cyiza ni uko twazana undi Ronaldo ariko ukiri muto.”

Nyuma ya Juventus na Real Madrid andi makuru agenda avugwa I Burayi kuri uyu musore ni uko Barcelona na Mancester City yo mu Bwongereza zamaze kwinjira muri uru rugamba rwo kumushakisha nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru “Le Mercato”, ikipe izatanga agatubutse akaba ariyo izamwegukana nk’uko umubyeyi we (nyina) n’ushinzwe kumugurisha (Agent) babitangaje.