Print

Michelle Obama yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bikomeye ku Isi bitangwa ku bantu bafite impano zitandukanye

Yanditwe na: Martin Munezero 23 November 2019 Yasuwe: 1172

Michelle Obama ukunzwe n’abatari bake muri Amerika, yashyizwe kuri uru rutonde kubera igitabo yashyize ahagaragara yakoze mu buryo bw’amajwi yise ‘Becoming’.

CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko muri iki cyiciro Michelle Obama ahanganye n’abandi barimo John Waters mu gitabo yise “Mr. Know-It-All”, Eric Alexandrakis mu gitabo yise “I.V. Catatonia: 20 Years As A Two-Time Cancer Survivor”, Sekou Andrews & The String Theory, hamwe na Michael Diamond na Adam Horovitz of the Beastie Boys mu gitabo bise “Beastie Boys Book”

Michelle Obama aramutse yegukanye iki gihembo cyaba kibaye icya gatatu gitashye mu rugo rwabo kuko Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yegukanye ibihembo bibiri bya Grammy Awards mu cyiciro nk’iki.

Icya mbere yagitwaye muri 2006 kubera igitabo gikozwe mu buryo bw’amajwi yise “Dreams of My Father”, icya kabiri acyegukana muri 2008 ku bw’igitabo na cyo gikoze mu buryo bw’amajwi yise “The Audacity of Hope.”

Igitabo “Becoming” cya Michelle Obama kiri mu marushanwa cyasohowe mu kwezi k’Ugushyingo 2018 maze bitarenze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yari amaze kugurisha kopi za cyo zirenga miliyoni icumi.

Grammy Awards 2020 izaba ari inshuro ya 62 hatangwa ibihembo nk’ibi aho abatoranyijwe gushyirwa ku rutonde rw’abahatana byabaye ku wa 20 Ugushyingo 2019 naho abazegukana ibihembo mu byiciro bitandukanye bazamenyekana ndetse bakanabihabwa ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2020.