Print

Minisiteri y’ubuzima na Imbuto Foundation bahaye imbangukiragutabara 20 ibitaro byari bizikeneye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2019 Yasuwe: 1087

Umuhango wo gushyikiriza abayobozi b’ ibitaro byatoranyijwe izi mbangukiragutabara wabereye I Kigali kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019.

Ibitaro byahawe imbangukiragutabara n’ ibyari bifite imbogamizi yo kugeza abarwayi kwa muganga kurusha ibindi.

Dr Zuber Muvunyi umuyobozi mukuru muri RBC ushinzwe ibikorwa by’ ubuvuzi rusange avuga ko hagikenewe imbangukiragutabara nyinshi.

Yagize ati “Dukurikije amavuriro dufite, dukurikije serivise ziba zigomba guhabwa abaturage turacyabura imbangukiragutabara nyinshi. No mu zo dufite hari iziba zitangiye gusaza, ibi rero tuba dukora ni nko gusimbuza iziba zitakimeze neza, ubundi haba kanewe ambulance imwe ku barwayi ibihumbi 10”.

Dr Muvunyi avuga ko magingo aya Leta y’ u Rwanda ifite imbangukiragutabara 300 nazo zirimo izitameze neza.

Izi mbangukiragutabara zatanzwe binyuze mu bukangurambaga bwa Baho Neza Minisiteri y’ Ubuzima ifatanyije na Imbuto Foundation.

Izi mbangukiragutabara 20 zatwaye amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyari.

Minisiteri y’ ubuzima ivuga ko yakoze igenzura igasanga nibura hakenewe imbangukiragutabara 174.