Print

Kim Kardashian yibasiwe n’abafana bamushinja ko afite amano 6 ku kirenge cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2019 Yasuwe: 3858

Kim Kardashian usanzwe ari umugore w’umuraperi Kanye West,yatutswe n’abafana benshi bamuziza ko ngo kuba afite amano 6 ari inenge.

Ubu butumwa bwo guserereza Kim bwaje nyuma yo gushyira hanze amafoto yafotowe ubwo yari yitabiriye ibirori bya American Influencer Awards byo kuwa Mbere.

Abafana barebye aya mafoto baza kubona ko uyu mugore ashobora kuba afite amano 6 ku kirenge cy’ibumoso bamwe baramwibasira.

Umwe mu bibasiye Kim yagize ati “Ufite amano 6?.ntabwo uri umuntu.”

Amanota 6 ya Kim yakomeje guteza impaka kuri Instagram gusa uyu mubyeyi w’abana 4 afite amano 5 nk’abandi.S’ubwa mbere abantu bibasiye Kim bavuga ko afite amano 6.