Print

Bruce Melodie yahishuye uburyo AMA G yigeze kumwirukana n’uburyo yagiye yihiringa mu muziki nta n’ijana afite

Yanditwe na: Martin Munezero 23 November 2019 Yasuwe: 2636

Umuhanzi Bruce Melody avuga ko gutangira umuziki we byari bigoye cyane ngo kuko abakora indirimbo akenshi bajyaga bamutenguha ngo kuko yari umuhanzi ukizamuka kandi ntabushobozi afite.

Mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko mu gihe cye yajyaga ava I kanombe akajya I Nyamirambo gushaka abamukorera indirimbo gusa ngo byajyaga bimugora cyane kuko ntabushobozi yafite.

Yagize ati” Urumva nyine navaga kanombe n’amaguru nkajya I Nyamirambo ahitwa mu gitega" kuko ngo rimwe na rimwe yabaga adafite ayo gutega bus itwara abagenzi.

Ngo yababazwaga no kuba yarakwaga ayo kugura umuriro wo gukoresha muri studio kandi yabuze n’ijana ryo gutega ngo ibi byamucaga integer ku buryo yumvaga yareka no gukora indirimbo.

Ati” Hari aba Producer batandukanye naba ngiye gukora bakambwira ngo KGB baraje ubwo simbe nyikoze , hashira akanya ngo Miss Chanelle araje ubwo nkahita naza nakoze icyanzanye.”

Ngo ibi byatumye yiga uko bakora indirimbo [..] ngo ibi yabyigiye muri studio y’umuraperi Am g The Black yakoreragamo Piano ndetse bakigishwa na Juniro Multi System waruzi gukora indirimbo kubarusha.

Ngo yahakuyeho ubumenyi nawe atangira gukora indirimbo ndetse akabaruhura abafasha gukorera abahanzi bakizamuka babaga baje bagannye studio.

Ngo ibi byose yatangiye kubikora abikuramo amafaranga yifashishaga ndetse ngo yahagaho n’iwabo kugirango babone ko haricyo yirirwa akora kirimo inyungu.

Ngo mu bahanzi yatinyaga cyane harimo itsinda rya KGB ngo kuko icyo gihe niryo ryari rigezweho ati” hari igihe nashatse kumenya aho batuye ndajyenda njya gikondo gusa nashakaga basi kubabona kuko bari bakaze icyo gihe.

Ngo ibyo byose nubwo byamubayeho yakomeje gukora uko ashoboye kugirango agree ku nzozi ze ngo aho uyu munsi amaze gutsindindira ibihembo bitandukanye mu muziki ngo kandi arifuza gukomeza kubyongera.


Comments

23 November 2019

try to be professional ubwo se aho yamwirukanye nihe kweri!