Print

Antonio Conte yatangaje inama yagiriye abakinnyi be ku bijyanye no gutera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2019 Yasuwe: 2547

Antonio Conte ushaka guhagarika ubwami bwa Juventus imaze imyaka 8 itwara Serie A,yavuze ko bumwe mu buryo bwamufasha kubigeraho ari uko abakinnyi be bamwemerera mu gihe cy’imikino bakagabanya imbaraga bashora mu gutera akabariro.

Conte yabwiye L’Equipe ati “kuri njye amarushanwa n’urugamba.N’urupfu kuri wowe bikaba ubuzima kuri njye.Mba nyahugiyemo cyane kuko nziko umwe muri twe aba agomba gusigara ahagaze kandi nkora ibishoboka byose ngo ibe ikipe yanjye.

Mu gihe cy’imikino,imibonano mpuzabitsina ntabwo igomba gutinda.Tugomba kuyikoresha imbaraga nke zishoboka. Mujye muguma munsi y’abagore banyu.”

Conte n’umwe mu bemeza ko imibonano mpuzabitsina mbere y’umukino igira ingaruka mbi ku mukinnyi.

Ikibazo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku bakinnyi mu gihe cy’imikino gikomeje guteza impaka ndende aho bamwe bavuga ko ntacyo bitwaye abandi bakavuga ko ari ikibazo gikomeye.

Umutoza Capello yabujije abakinnyi b’Ubwongereza kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mu gikombe cy’isi cya 2010,iviramo muri 1/8.Bamwe mu bakinnyi bavuga ko iyo bagiye gukina batateye akabariro bibatera amavunane ntibabashe gukora akazi neza.


Conte yasabye abakinnyi be kugabanya ingufu bakoresha abatera akabariro mu gihe cy’imikino.Uyu ni myugariro Stefan De Vrij


Comments

Gisagara 23 November 2019

Gutera akabariro ni itegeko ry’Imana.Mu Imigani 5:15-20,Imana isaba abashakanye "gutera akabariro".Ni kimwe mu bintu Imana yaduhaye ngo bidushimishe.Kimwe n’ibiryo,inzoga nkeya,umuziki,indabyo,etc...Muli 1 Abakorinto 7:5,Imana iravuga ngo "Ntimukimane".Icyo itubuza ni ugusambana cyangwa kubana n’umuntu mutanyuze mu mategeko.Itubuza na none gucana inyuma.
Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.