Print

Stade Amahoro igiye kuvugurwurwa ihabwe ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2019 Yasuwe: 8760

Stade Amahoro itagikunda gukoreshwa muri iyi minsi,igiye kuvugururwa mu minsi ya vuba kuko n’umushinga wo kuyiga wamaze kwigwa nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi abitangaza.

Nkuko bigaragara ku gishashunyo mbonera cyayo, Stade Amahoro izasakarwa yose ndetse yongererwe n’imyanya.

Kubera ko yari hejuru cyane bazasenya amazu yayo hanyuma hongererwe imyanya izegera hasi hafi n’ikibuga.

Isoko ryo kuvugurura stade Amahoro ryahawe kompanyi yo muri Turikiya ya Summa yubatse Kigali Arena.Biteganyijwe ko iyi Stade izatahwa mu mpenshyi ya 2020.

Uretse Stade Amahoro,Petit Stade nayo izavugururwa, hazubakwa n’ibindi bibuga ku nkengero z’iyi stade ndetse n’ibindi bishobora gufasha abantu gukora siporo, nk’aho ahasanzwe higishirizwa imodoka hazaba hari ikibuga cy’umupira w’amaguru.



Uko stade Amahoro izaba imeze nimara kuvugururwa


Comments

kwizera 23 November 2019

murakoze kutwuba kirasitade turabashimiye
cyane


kwizera 23 November 2019

murakoze kutwuba kirasitade turabashimiye
cyane