Print

Icyiciro cya gatatu cy’impunzi zo muri Libya kizagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2019 Yasuwe: 1534

Mu kwezi kwa cyenda u Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500, muri Libya hari ababarirwa ku 2,000 babuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Mu mpera y’ukwezi kwa cyenda abimukira 66 bagize icyiciro cya mbere bageze mu Rwanda, mu mpera y’ukwa 10 icyiciro cya kabiri cy’abandi 123 na bo bagejejwe mu Rwanda.

Umukozi wa minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda yabwiye BBC ko icyiciro cya gatatu cy’abantu 120 bagera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta nyungu izavana mu masezerano yagiranye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yo kwakira aba bimukira.

Mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye mu kwezi kwa cyenda Perezida Paul Kagame yavuze ko kwakira impunzi zivuye muri Libya ari ikimenyetso ko muri Afurika naho hava ibisubizo.

Izi mpunzi zakiriwe mu Rwanda zicumbikirwa mu kigo kiri i Gashora mu Bugesera aho batungwa na UNHCR, gusa intego ya mbere y’aba bantu ni ukujya kuba mu bihugu biteye imbere.

Mu cyumweru gishize basuwe na minisitiri Dag Inge Ulstein ushinzwe iterambere mpuzamahanga wa Norvège.

Uyu yijeje inkunga ya miliyoni 5,5 z’amadolari y’Amerika yo gufasha ibi bikorwa byo kwakira izi mpunzi mu Rwanda nk’uko bitangazwa na UNHCR.

Abamaze kwakirwa mu Rwanda benshi muri bo bakomoka muri Eritrea, abandi Somalia na Ethiopia.

Mu myaka ishize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wishyuye miliyari z’ama-Euro igihugu cya Turukiya ngo kigumane abimukira bashaka kwimukirayo.

Uyu muryango wishyuye Niger kugira ngo icumbikire 2,900 muri izi mpunzi zafatiwe muri Libya zishaka kujya i Burayi zambutse inyanja ya Méditerranée.

Mu kwezi kwa cyenda Germaine Kamayirese, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yabwiye abanyamakuru ko nta masezerano bagiranye n’umuryango wa EU kandi nta mafaranga ayo ari yo yose u Rwanda ruhabwa ngo rwakire aba bantu.

Madamu Kamayirese yagize ati: "Kwemera kwakira bariya bantu aho kugira ngo bapfire mu nyanja ni igikorwa cy’ubutabazi gusa, ni igikorwa buri Munyafurika akwiye kwifuza gukora".

Inkuru ya BBC


Comments

sezibera 24 November 2019

Kwakira Impunzi ni umuco mwiza cyane dusabwa n’imana.Urugero,imana yasabye Abayahudi kujya bafata neza Impunzi zije zibagana,ibabwira ko zigomba kwibuka ko nazo zabaye Impunzi muli Egypt imyaka 430.Natwe Abanyarwanda benshi twabaye impunzi mu bihugu byinshi byo ku isi,cyanecyane Uganda,DRC na Burundi kandi badufashe neza.Ubuhunzi ahanini buterwa n’Intambara.Imana ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana aho kurwana.Kugirango isi izabe paradizo,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,dushaka cyane Imana,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Kubera ko abibera mu byisi gusa batazayibamo nkuko bible ivuga.