Print

Wema Sepetu yahawe impano y’umwana n’umukinnyi wa Filimi

Yanditwe na: Martin Munezero 23 November 2019 Yasuwe: 3198

Aunt Ezechiel yubahirije isezerano yari yaragiranye na mugenzi we Wema Sepetu bose bakina Filimi maze amushyikiriza umwana witwa Cookie,akaba yaramubyaranye n’umubyinnyi w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Moses ndetse aranateganya no gukurikiza uyu mwana ubuheta.

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bafite ubwamamare bwo ku rwego rwo hejuru muri Tanzaniya akomora ku kuba ari umukinnyi mwiza wa filime, yakundanye igihe kinini n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse yanatowe nka Nyampinga w’igihugu cye mu 2006.

Uyu mukobwa byagiye bivugwa kenshi ko afite uburwayi bwamubujije kubyara kuva agikundana n’umuhanzi Diamond Platnumz.