Print

#RCC2019: Munyaneza Didier yakomereje ibirori mu irushanwa ryahariwe kuzirikana Abahinzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2019 Yasuwe: 908

Uyu musore w’ikipe ya Benediction Excel Energy yahize abandi muri aka gace kareshyaga no kuzenguruka ibirometero 114 i Musanze aho bazengurutse inshuro 18 ibirometero 6.8 muri iyi Farmers Race.

Munyaneza uheruka gutwara Tour du Senegal 2019 nyuma y’imyaka 10 yarananiye Abanyafurika, yakoze akandi gahigo ko gutwara amasiganwa abiri muri Rwanda Cycling Cup 2019 kuko yatwaye na Kivu Race 2019.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Ingabire Diane nawe wa Benedictio yatsinze abandi akoresheje amasaha abiri (2h00’05”) mu ntera ya kilometero 75,6, intera yari ihwanye n’imizenguruko 12 (laps 12).

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato (Men Juniors), Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yahize abandi aza ari uwa mbere mu ntera ya kilometero 94,5 zihwanye n’imizenguruko 15 (Laps 15). Muhoza yakoresheje 02h03’08.




Uko bakurikiranye mu bagabo, abagore no mu ngimbi