Print

Mourinho yagarukanye amafiyeri muri Premier League yari akumbuwemo cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2019 Yasuwe: 4308

Mu mukino wa shampiyona we wa mbere muri Tottenham,Mourinho yagerageje gupanga ikipe isatira cyane aho yahaye umwanya Kane,Son na Moura banamufashije kubona ibitego.

Byari byitezwe ko Jose Mourinho agarura uburyo bwe bwo gukina yugarira ariko siko byagenze kuko abakinnyi bose Tottenham ikoresha mu busarizi yabahaye umwanya uretse Eriksen wanze kongera amasezerano.Mourinho yanze gukoresha Sissoko na Danny Rose bari bamaze igihe bahabwa umwanya na Pochettino yasimbuye.Binjiye mu kibuga basimbuye.

Tottenham yari imaze imikino 12 idatsindira hanze muri Premier League,yatsinze Tottenham ibitego 3-2 ibifashijwemo na Son wafunguye amazamu,Lucas Moura na Harry Kane.

Harry Kane yatsinze igitego 175 muri Premier League bimufasha kuza ku mwanya wa 3 mu bamaze gutsindira Tottenham ibitego byinshi.

Tottenham ihise ifata umwanya wa 6 n’amanota 17 inganya na Arsenal na Sheffield United zitarakina.

Mourinho agomba gukosora cyane ubwugarizi bwe budakanganye,kuko yinjijwe ibitego 2 mu minota ya nyuma bya Michail Antonio na Angelo Ogbonna.

Mourinho akimara gutsinda yanze kwinjira mu rwambariro mbere y’abakinnyi be ndetse akomera amashyi abereka ko aje kubafasha gutsinda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Mourinho yavuze ko yishimiye ko yongeye gutuma mu rwambariro rwa Tottenham humvikana umuziki nyuma y’igihe harangwamo agahinda.



Comments

mutesa safi 23 November 2019

kosora ngo Tottenham yatsinze Tottenham?