Print

Abafana ba Chelsea FC batangaje umukinnyi watumye batsindwa umukino wa Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2019 Yasuwe: 5988

Nubwo N’golo Kante yari yafunguye amazamu ku munota wa 21 w’umukino, De Bruyne yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 29 w’umukino,ubwo yateraga ishoti rikomeye rikora ku kuguru kwa Kurt Zouma,umupira uhindura icyerekezo bituma umunyezamu Kepa atawukuramo.

Igitego cya kabiri cya Riyad Mahrez ku munota wa 37 nicyo cyababaje bikomeye abafana ba Chelsea FC,ubwo yacengaga byoroshye uyu myugariro w’Umutaliyani Emmerson agacenga na Fikayo Tomori agatsinda.

Aba bafana bavuze ko uyu myugariro Emmerson atari ku rwego rwo gukina Marcos Alonso yicaye ndetse bamwe bamututse cyane kuri Twitter kubera iki gitego.

Mahrez utabonaga umwanya,yakinnye nyuma y’aho mugenzi we Bernardo afatiwe ibihano btewe n’ubutumwa bw’irondaruhu yanditse kuri Twitter.

Abafana ba Chelsea babwiye Lampard ko adakwiriye kuzongera kubanza mu kibuga Emmerson kubera ko yabatsindishije.Uyu myugariro utahiriwe n’uyu mukino,yasimbuwe na Reece James ku munota wa 59 w’umukino.

Umwe muri aba bafana yagize ati “Emmerson yari akwiriye kuba umuhanga.Ntiyagombaga kureka ngo mahrez yinjire mu rubuga rw’amahina n’ukuguru kwe kw’imoso.Undi yagize ati “Emmerson ntabwo ari umuhanga.Ntabwo arusha Alonso.”

Undi mufana yagize ati “Nkunda Emmerson ariko uyu mukino yitwaye nabi cyane.”