Print

Goma: Ya ndege yahitanye abantu 26 barimo umuryango w’abantu 6 yaguye ku nzu barimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 2880

Ikinyamakuru Actualite.CD dukesha iyi nkuru kiravuga ko aba 26 barimo, abagenzi 17 bari bayiteze abakozi b’iyi ndege 2 n’abandi bantu 7 bapfiriye ku butaka ikimara guhanuka.

Abayobozi b’umujyi wa Goma bavuze ko abantu 29 aribo bavumbuwe mu bitaka no mu bisigazwa by’iyi ndege gusa ngo 2 nibo bonyine bari bagihumeka barimo n’umwe mu bakozi bayo,bahita bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Raporo y’ikigo gishinzwe isuku ku mupaka [Programme national de l’hygiène aux frontières (PNHF) ] yavuze ko muri aba bantu 26 bapfuye harimo umuryango w’abantu 6 wari mu nzu iyi ndege yagwiriye igahita iyisenya.

ministre Jacques Yuma Kipuya yavuze ko iyi ndege yagize ikibazo cya tekinike igihaguruka ariko ngo hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo harebwe ikibazo nyamukuru cyatumye ikora impanuka ku munsi w’ejo saa 09 n’iminota 07.
Iyi ndege ya Busy Bee yakoze impanuka ubwo yari ivuye I Goma yerekeza I Beni, mu rugendo rw’ibirometero 350 (220 miles).

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu z’abatuye hano.

Nzanzu Kasivita Carly, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, yavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 yari iya kompanyi Busy Bee, yaguye ku nzu zo mu gace ka Mapendo nyuma yo "guhusha" aho guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Goma.