Print

Rayvanny yatandukanye n’umugore we wabimumenyesheje akoresheje ubutumwa

Yanditwe na: Martin Munezero 25 November 2019 Yasuwe: 5248

Uyu mugore Fahyma wakundanye na Rayvanny akanamubyarira umwana witwa Jaydan ashaka gusiga papa w’umwana we amushinja ko yamuciye inyuma ku mukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’imwe mu ndirimbo za Rayvanny “Marry me” witwa Nana, ni mu butumwa Vanny boy yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uyu mugore wakundanye na Rayvanny igihe kirekire avuga ko we azakomeza kwita ku mwana we afitanye na Vanny boy nubwo bamwe mu bafana b’aba bombi bavuga ko bitazamworohera kuko akunda cyane umuhanzi.

Rayvanny ni umuhanzi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby umwaka ushize yakoze indirimbo “Tetema” afatanije na Diamond Platnumz ikaba ari indirimbo yakunzwe muri Tanzanie no hanze ya Africa.


Comments

GISAGARA 25 November 2019

Baca umugani ngo "Hazima uwatse".Nukuvuga umuriro.Abagabo iyo bagikunda umukobwa,barasara.Ariko bahararuka vuba cyane.Buriya yamucaga inyuma.Gusa nk’abakristu,tuge twibuka ko Imana ishaka ko tuba "umubiri umwe" n’uwo twashakanye nkuko Intangiriro 2:24 havuga.
Nukuvuga ko tugomba kumera nk’umucanga na sima bivanze.Nta muntu washobora kubitandukanya.
Yesu yasabye abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa.Ababirengaho ntabwo bazaba muli paradizo.Bible itwereka amahame atuyobora kugirango tudatandukana cyangwa tudacana inyuma.
Tugomba gukundana,kubabarirana no kwihanganirana.Birababaje kubona ingo millions and millions zitandukana buri mwaka.Byerekana ukuntu abantu batumvira Imana yaturemye n’ukuntu bakuba na
zero bible.