Print

DR Congo :Abaturage ba Beni batwitse ibirindiro bya MONUSCO bayishinja kubatererana mu bwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 2385

Babanje gutwika ibiro bya komine ya Beni muri iki gitondo bakomereza ku biro by’ingabo za MONUSCO biri ahitwa Boikene muri Beni naho barahatwika nk’uko umunyamakuru wa BBC muri aka gace abivuga.

BBC yavuze ko aba baturage basaba ko izi ngabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo mu gihe kitarenze amasaha 42 kuko ntacyo zibamariye.

Hari amakuru avuga ko abantu babiri bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, nta mibare y’ubutegetsi iratangazwa ku biri kubera Beni.

Abantu bagera kuri 75 bamaze kwicwa kuva tariki 05 z’uku kwezi mu gace ka Beni nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta Groupe d’Etude du Congo (GEC) na Human Right Watch hamwe.

Iyi mibare irimo imibiri y’abantu batandatu babonywe ejo ku cyumweru mu mujyi hagati wa Beni bivugwa ko nabo bishwe na ADF, bivugwa ko ari nabo babaye imbarutso y’iyi myigaragambyo.

Tariki 30/10 ingabo za leta ya DR Congo zatangije imirwano yo kurandura umutwe wa ADF muri aka gace ka Beni, izi nyeshyamba mu kwihimura ziraye mu baturage zirabica.

François Grignon intumwa yungirije y’umunyamabanga mukuru wa ONU ishinzwe ibikorwa byo kurengera abantu avuga ko ’ingabo za DR Congo zitigeze zishyira MONUSCO mu bikorwa byo kurwanya ADF".

Bwana Grignon avuga ko ingabo za MONUSCO zifasha gusa mu gutabara aho bikenewe ariko zidafatanyije n’iza leta mu bikorwa byo kurwanya ADF kuko zitabitumiwemo.

Abigaragambya i Beni barashinja MONUSCO na leta ubufatanyacyaha mu bwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF nk’uko byumvikana mu majwi yahanahanywe ku mbuga nkoranyambaga.

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 15 zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, agace kavugwamo imitwe y’inyeshyamba inyuranye irwanya ubutegetsi muri aka karere, agace kandi gacukurwamo amabuye y’agaciro.


Comments

25 November 2019

MONUSCO ,ifite abasirikare bagera kuli 20 000,imaze imyaka 15 muli DRC.Nyamara nta mahoro yazanye.UN Missions zose zikoresha Budget irenga 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000. Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.