Print

Gasabo: Umugore waryamye ari muzima mu gitondo yasanzwe mu nzu ye yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 8232

Uyu mugore wabanaga n’umwana we muto yasanzwe iwe yapfuye urupfu benshi mu baturanyi be bemeza ko ari amayobera kuko ngo mu gitondo umwe muribo yinjiye mu nzu ye agasanga atagihumeka kandi ku mugoroba yari muzima.

Aba baturage bavuze ko uyu Uwihirwe ashobora kuba yanizwe cyangwa akaba yahawe uburozi bumwica kuko ngo mu cyumba cye basanzemo Gaze,bituma bakeka ko uwaba yamunize yaba yayikoresheje mu kujijisha ngo abantu bagire ngo niyo yamwishe

Mu kiganiro Umuryango wagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata,Iyamuremye Francois,yadutangarije ko nta wakwemeza ko uyu mugore yishwe anizwe nkuko byatangajwe n’aba baturage.

Yagize ati “Ntawakwemeza ko yishwe.N’umuntu wasanzwe mu nzu ye yapfuye ntawakwemezako yishwe kuko hari impamvu nyinshi zatuma umuntu apfa atishwe.Nta kibazo cy’umutekano dufite,nta gikomere na kimwe bamusanganye".

Amakuru y’urupfu rwa Uwihirwe rwamenyekanye ubwo umwe mu baturanyi be yabonaga umwana we ari hanze kandi inzu ifunguye hanyuma ngo yinjira agiye kumureba,ageze mu nzu asanga yapfuye.

Abaturage bahise bitabaza inzego zibanze nazo zibimenyesha polisi na RIB hahita hatangira iperereza.Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa kwa muganga ngo usuzumwe.