Print

Mukakinani Véronique umukecuru uzwiho kuba ari mu bakuze cyane mu Rwanda yitabye Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 25 November 2019 Yasuwe: 3063

Uyu mukecuru wari umaze ikinyejana ari kuri iy’Isi , yari atuye mu Mudugudu wa Nzoga mu Kagari ka Nyundo. Yavukiye ku Kibuye ahitwa i Muhororo; ubu ni mu Karere ka Rutsiro.

Yitabye Imana mu masaha y’umugoroba kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019. Amakuru atangwa n’abo mu muryango we avuga ko yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza i Huye CHUB.

Yabyaye abana batatu umwe yitaba Imana , babiri ni bo baguye umuryango, bamusigira abuzukuru 13 gusa abariho ubu ni icyenda. Abuzukuruza be ni 32 n’ubuvivi icyenda.

Mu mateka avuga ko azi neza cyane ko imyaka ijana atari ubusa, Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 104 yavuze ko yakuze abona Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ukuntu yajyaga amubona ajya guhiga umuhigo we akawuha abaturage bishwe n’inzara bitaga Ingarisi icyo gihe.

Yavuze ko ko Rudahigwa ari we wazanye igihingwa gihangana n’amapfa bita “imyumbati” mu gihe umugabo we witwaga Gombaniro yatwaraga akarere k’Amayaga.

Yavuze ko kuba yararambye akageza ku myaka irenga 100 benshi batagezaho, abikesha Imana kandi ko mu miberiho ye uretse agashinyaguro karenze ukwemera yagiriwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ubundi ntiyari yarigeze aruha kuko yikoreraga imirimo isanzwe yo mu rugo.


Comments

sezibera 26 November 2019

C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.