Print

Ikipe ya APR FC yerekeje i Nyagatare kwitegura ikipe ya Sunrise[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 November 2019 Yasuwe: 2835

Biteganyijwe ko ikipe ya APR Fc iza kurara i Gabiro mu kigo cya Gisirikare ikaba yanahakoreye imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri i Tariki 26 ugushyingo 2019, ari naho izahaguruka yerekeza mu mujyi wa Nyagatare.

Kapiteni Manzi Thierry mbere y’uko bahaguruka yavuze ko intego ibajyanye ari ukuzana amanota atatu.

Ati: Sunrise ni ikipe nziza inahagaze neza muri shampiyona ifite abakinnyi beza ndetse n’abatoza beza ariko natwe turiteguye neza intego yacu tumanukanye i Nyagatare n’ukuzamukana amanota atatu ku munsi w’ejo”.

APR FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota makumyabiri na rimwe ndetse n’ibitego icumi izigamye mu gihe Sunrise bazakina nayo yo iri kumwanya wa gatandatu n’amanota cumi n’ane.