Print

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yifuza cyane kubona yegukana Ballon d’Or

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 6715

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na L’Equipe Hazard yavuze ko iyo Mane yegukana CAN iheruka yari kuba ariwe uhabwa amahirwe menshi kurusha abandi bose gusa ngo yifuza kubona umwe mu bakinnyi ba Liverpool barimo Sadio Mane, Mo Salah na Virgil van Dijk yegukana Ballon d’Or.

Yagize ati “Nayiha umukinnyi wa Liverpool. Sadio Mane, Mo Salah na Virgil van Dijk barayikwiriye.Iyo Sadio Mane atwara AFCON byari kumuha amahirwe menshi, nta mpaka.Byari kuba byiza iyo ayegukana cyangwa se inshuti yanjye Mohamed Salah.

Batwaye Ballon d’Or byaba ari byiza ku mugabane w’Afurika no ku mupira w’Ubwongereza.”

Umutoza Jurgen Klopp yavuze ko umukinnyi yaha Ballon d’Or ari Virgil Van Dijk.


Eden Hazard arifuza ko umunyafurika yegukana Ballon d’Or