Print

Umuhanzi wo muri USA yashinze resitora yo kugaburira abakene ku buntu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2019 Yasuwe: 2327

Uyu mugabo wakoze benshi ku mutima yiyemeje gufasha aba bakene kubona ibyo kurya mu gihe abashoboye kwishyura resitora yabasabye kuzajya bishyura amadolari 20 ku ifunguro.

Jon Bon Jovi yavuze ko impamvu yakoze ibi ari ukugabanya ikibazo cy’abantu bakomeje kwicwa n’inzara.

Mu mwaka wa 2006 uyu muhanzi yari yagerageje gutangiza umushinga wo gufasha abakene witwa The Jon Bon Jovi Soul Foundation aho bivugwa ko uyu mushinga ariwo wamufashije gukora iyi resitora yo kugaburira aba bakene.

Uyu muhanzi yavuze ko abantu badashoboye kubona ayo kwishyura bajya bamufasha mu mirimo yo mu gikoni mu gihe abifuza kwiyishyurira bagomba kwishyura amadolari 20 ku ifunguro.

Ibyokurya uyu muhanzi amaze kugaburira abakene 54 ku ijana byishyuwe n’abagiraneza mu gihe 46 ku ijana byishyuwe binyuze mu bwitange.

Guhera muri 2011 uyu muhanzi yatangiye kugaburira abantu kandi yemeza ko bimaze kugera ku kigero gishimishije.