Print

Umutoza Seninga Innocent yeguye muri Etincelles FC kubera impamvu zirimo no gushaka kumwambura umushahara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2019 Yasuwe: 969

Kuri uyu wa Kabiri,Seninga Innocent yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC ko atishimiye icyemezo cyo gushaka kumukata umushahara w’ukwezi kwa 10 no kuba batarubahirije amasezerano amasezerano bagiranye arimo no kwigurira abakinnyi.

Seninga Innocent watoje Etincelles FC imeze nabi mu mwaka wa w’imikino wa 2015/16 akayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri,yasubiye gutoza Etincelles FC tariki ya 10 Kamena ku masezerano y’imyaka ibiri atabashije kurangira kuko yeguye nyuma y’amezi 5 gusa.

Seninga Innocent yeguye kuri iyi mirimo nyuma y’umunsi umwe n’uwari Team manager wa Etincelles FC Harorimana Jean Bosco yeguye ku nshingano ze, nyuma yo gushinjwa n’abakinnyi n’abatoza kubabangamira mu nshingano zabo.

Mu ikipe ya Etincelles FC haravugwamo ibibazo byinshi birimo ikibazo cy’ubukene aho ngo abakinnyi batarahembwa ndetse abandi ngo ntabwo barahabwa amafaranga bemerewe yo kubagura [recrutement].

Amakuru avuga ko Seninga Innocent yahawe na Etincelles FC miriyoni eshatu z’amafaranga y’ u Rwanda (3.000.000) yo kumufasha kwisuganya ubwo yayerekezagamo muri Kamena uyu mwaka ndetse yemererwa umushahara uri hagati y’ibihumbi 800.000 FRW na miliyoni buri kwezi.

Seninga ukundwa n’abafana ba Etincelles FC,asize iyi kipe ku mwanya wa 9 n’amanota 11 gusa yari amaze imikino 3 yikurikiranya atsindwa.

Ikipe ya Etincelles FC yamaze kwemeza ko iyi baruwa ya Seninga bayibonye ndetse umutoza wari umwungirije Abdallah Hategekimana ariwe ugiye kuba ayitoza.


Ibaruwa Seninga Innocent yanditse asezera ku kazi