Print

Abaturage bari batuye mu gace kiswe akinjiji bari kubyinira ku rukoma

Yanditwe na: Martin Munezero 26 November 2019 Yasuwe: 1396

Ni nyuma y’uko aba baturage bari bamaze igihe kirekire bafite ipfunwe ryo kuvugira mu ruhame aho bakomoka haba ku byangombwa ndetse no mu biganiro bisanzwe bagiranaga na bagenzi babo baturutse mu bindi bice.

Aka gace kakuriweho izina ryari rizwi nka ( Idiots Village) gahabwa izina rya ( Plenty Area) rigaragaza ko hari aho abaturage bahatuye bamaze kugera mu iterambere.

Umuyobozi wo muri aka gace yavuze ko abantu benshi babasekaga nyuma yo kuvuga agace bakomokamo, yakomeje avuga ko nabo ubwabo bumvaga bibateye ikimwaro.

Yagize ati:” Byabaga biteye isoni kubwira umuntu ko ukomoka mu gace k’injiji Unguwar Wawaye [Area of Idiots] ariko ubu buri wese muri twe anejejwe n’izi mpinduka zo kuba yavuga aho aturuka mu izina rishya Yalwar Kadana [Area of Plenty],”.

Yakomeje avuga ko bishimiye ubuyobozi bwabafashije guhindura izina ribi bari basanwe.

Aka gace ko muri Leta ya Kano mu majyaruguru ya Nigeria, kungutse izina rishya nyuma y’imyaka 70 yari ishize bitirirwa injiji.

Izina ry’ubujiji ry’aka gace ngo ryakomotse ku mugezi wari ukarimo witwaga Idiotic River, kugeza nanubu ntiharamenyekana impamvu wiswe iri zina.