Print

Abasirikare 13 b’Ubufaransa baguye mu mpanuka ya Kajugujugu

Yanditwe na: Martin Munezero 26 November 2019 Yasuwe: 1798

Itangazo ryasohowe n’ibyo biro rivuga ko icyo gitero cyabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere taliki ya 25 Ugushyingo 2019.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron avuga ko “yababajwe cyane” n’icyo gitero cyagabwe ku ngabo z’igihugu ayoboye.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Emmanuel Macron yanditse ati: “Abasirikare 13 baguye mu gitero bari barajwe ishinga no kurinda umutekano wa rubanda, muri uyu mwanya nifatanyije n’imiryango ndetse n’inshuti zabo mu kababaro”.

Mu 2013, Ubufaransa bwohereje ibihumbi by’abasirikare muri Mali nyuma y’aho intagondwa ziytirira idina rya Isilamu zigaruriye igice kinini cy’uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Igisirikare cya Mali cyarisubije icyo gice ariko imvururu zirakomeza, mbere zikaba zarototeye n’ibindi bihugu muri ako karere.

Abasirikare 4500 b’abafaransa nibo boherejwe gufasha ingabo z’ibihugu bya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Tchad mu kurwanya abo barwanyi.

Icyateye icyo gitero cyo ku wa mbere ntikiramenyekana, ariko amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Ubufaransa yatangajwe na AFP avuga ko ari kajugujuru ebyiri zakubitaniye mu kirere.

Muntangiriro za z’ukwezi kwa 11, hari undi musirikare w’Ubufaransa, Brigadier Ronan Pointeau, wahitanywe n’igisasu cyaturikiye hafi y’imodoka ye.

Ibyabaye ejo ku wa mbere nibyo bihitanye ingabo nyinshi z’Ubufaransa kuva bwafata intego yo kujya gufasha igihugu cya Mali.

Abasirikare 38 b’abafaransa nibo bamaze kwicwa muri Mali kuva mu 2013.

Comments

gatare 26 November 2019

Gutsinda intagondwa z’Abaslamu byarananiranye.Ntako Amerika itagira kugirango itsinde aba Taliban muli Afghanistan ariko byaranze.Ahubwo itakaza abasikare benshi n’indege.Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

26 November 2019